Zab 1:1-6 BYSB2001 - Bible AI

1Hahirwaumuntuudakurikiza imigambi y'ababi,
Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,
Ntiyicarane n'abakobanyi.

2Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,
Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.

3Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,
Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.
Ibibabi byacyo ntibyuma,
Icyo azakora cyose kizamuberacyiza.

4Ababi ntibamera batyo,
Ahubwo bahwana n'umuramautumurwa n'umuyaga.

5Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka,
N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi.

6Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi,
Ariko inzira y'ababi izarimbuka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>