1Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?
Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago?
2Ubwibone bw'umunyabyaha bumuterakwirukaniraumunyamubabaro cyane kumufata,
Icyampa bagafatwa n'uburiganya batekereje.
3Kukoumunyabyaha yihimbariza ibyoumutimawe wifuza,
Kandiumunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.
4Umunyabyaha nk'ukoubwibone bwo mu maso he buri,
Aravuga ati “Ntazahōra.”
Ibyo yibwira byose bihuriramuri iri jambo ngo
“Nta Mana iriho.”
5Inzira ze zikomera iteka,
Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,
Abanzi be bose abacuriraingoni.
6Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,
Kugezaibihe byose sinzabona ibyago.”
7Akanwa ke kuzuyeimivumo n'uburinganya n'agahato,
Munsi y'ururimirwe hariho igomwa no gukiranirwa.
8Yicara mu bico byo mu midugudu,
Mu rwihisho yica abatarihourubanza,
Amaso ye ayatatishaumunyamubabaro.
9Yubikirira mu gico nk'uko intare yubikirira mu isenga ryayo,
Yubikirira gufataumunyamubabaro,
Kandi koko aramufataakamukururisha ikigoyi cye.
10Yitugatuga yunamye,
Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.
11Aribwira ati “Imana yibagiwe,
Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”
12Uwiteka haguruka, Mana manikaukubokokwawe,
Ntiwibagirweumunyamubabaro.
13Ni iki gitumaumunyabyaha asuzuguraImana,
Akayibwirira mu mutimawe ati “Ntuzahōra”?
14Warabibonye kukourebera igomwa n'urwango kubishyirahoukubokokwawe,
Umunyamubabaro akwiringira wenyine,
Ni wowe ujyautabara impfubyi.
15Vunaguraukubokok'umunyabyaha,
Ushimikireububibw'umubikugezaahoutazabumusanganira.
16Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,
Abanyamahanga barimbukiyemu gihugu cye.
17Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,
Uzakomeze imitima yabo,uzatyarizeugutwi,
18Kugirangoucireimpfubyi n'abahatwa imanza zibakwiriye,
Umuntu wakomotse mu butakaye kuzongera guteraubwoba.