1Gusenga k'umunyamubabaro iyoumutimaweuguyeisari, agasuka amaganya ye imbere y'Uwiteka.
2Uwiteka, umva gusenga kwanjye,
Gutakakwanjye kukugereho.
3Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w'umubabaro wanjye,
Untegereugutwi ku munsi ntakiramo,
Unsubizevuba.
4Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi,
Amagufwa yanjye yaka nk'urumuri.
5Umutimawanjyeumezenk'ubwatsi bukubisweurumye,
Kuko nibagirwa kuryaumutsima wanjye.
6Ijwi ryo kunihakwanjye,
Ritumye amagufwa yanjye yumatana n'inyama yanjye.
7Meze nk'uruyongoyongo rwo mu butayu,
Mpindutse nk'igihunyira cyo mu misaka.
8Mba maso,
Mpindutse nk'igishwi kiri ku ipfundo ry'inzu cyonyine.
9Abanzi banjye barantukaumunsiukira,
Abashajijwe no kundakarira bangize intukano.
10Kuko ndya ivu nk'umutsima,
Mvanga ibyo nywa n'amarira,
11Ku bw'uburakari bwawe n'umujinya wawe,
Kuko wanteruyeukanta.
12Iminsi yanjye ihwanye n'igicucu kirehutse,
Kandi numye nk'ubwatsi.
13Ariko wowe Uwiteka,uzicara ku ntebe y'ubwami iteka,
Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.
14Uzahagurukaubabarire i Siyoni,
Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye,
Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.
15Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho,
Bababariraumukungugu waho.
16Bizatuma amahanga yubahaizina ry'Uwiteka,
N'abami bo mu isi bose bakubahaicyubahiro cyawe,
17Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni,
Kandi abonekanye icyubahiro cy'ubwiza bwe,
18Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero,
Adasuzuguyegusenga kwabo.
19Ibyo bizandikirwa ab'igihe kizaza,
Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka.
20Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he,
Uwiteka arebeye isi mu ijuru,
21Kugirango yumve kunihakw'imbohe,
Abohore abategekewe gupfa,
22Ngo abantu bogereze izina ry'Uwiteka i Siyoni,
N'ishimwe rye i Yerusalemu,
23Ubwo amahanga n'ibihugu by'abami,
Bizateranira gukorera Uwiteka.
24Yacishirije bugufiimbaraga zanjye mu nzira,
Yagabanije iminsi yanjye.
25Ndavuga nti “Mana yanjye,
Ntunkurehongicagashije iminsi yanjye,
Imyaka yawe ihoraho ibihe byose.
26Mbere na mbere washyizehourufatiro rw'isi,
N'ijuru niumurimow'intoki zawe.
27Ibyo bizashira ariko wowe houzahoraho,
Ibyo byose bizasaza nk'umwenda,
Uzabihindura nk'uko imyambaro ikuranwa,
Bibe bihindutseukundi.
28Ariko wowe ho uri uko wahoze,
Imyaka y'ubugingo bwawe ntizashira.
29Abana b'abagaragu bawe bazahora mu gihugu,
Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.”