1Mutimawanjye, himbaza Uwiteka,
Uwiteka Mana yanjyeurakomeye cyane,
Wambaye icyubahiro no gukomera.
2Wambaraumucyo nk'umwenda,
Usanzura ijuru nk'umwendaukinze mu ihema.
3Ashinga inkingi z'insenge ze ku mazi,
Ibicu abigira igare rye,
Agendera ku mababa y'umuyaga.
4Agira abamarayika be imiyaga,
Abagaragu be abagiraumurirowaka.
5Yashyiriyeho imfatiro z'isi,
Kugirango itanyeganyega iteka.
6Wayambitse inyanja nk'umwenda,
Amazi atwikīra imisozi miremire.
7Ahungishwa no guhanakwawe,
Yirukishwa no guhinda kw'inkuba yawe,
8(Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka),
Agera ahantu wayategekeye.
9Wayategekeye ingabano atabasha kurenga,
Kugirango atagaruka akarengera isi.
10Yohereza amasōko mu bikombe,
Imigezi itemba hagati y'imisozi.
11Inyobwa n'inyamaswa zose zo mu ishyamba,
Imparage na zo zishira inyota.
12Inyoni n'ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi,
Bijwigirira mu mashami.
13Ivubiraimisozi imvura ivuye ku nsenge ze,
Ubutakabuhazwa n'imbuto z'imirimo yawe.
14Amereza inkaubwatsi,
Ameza imboga zo kugaburiraabantu,
Kugirango abakurireumutsima mu butaka,
15Na vino yishimisha imitima y'abantu,
Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta,
Kandi ngoumutsima uhe imitima y'abantu gukomera.
16Ibiti by'Uwiteka birahaga,
Imyerezi y'i Lebanoni yateye.
17Iyo inyoni n'ibisiga byarikaho ibyari,
Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi.
18Imisozi miremire ni iy'ihene zo mu ishyamba,
Ibitare niubuhungiro bw'inkwavu.
19Yashyiriyehoukwezi kumenyekanisha ibihe,
Izuba rizi igihe rirengera.
20Uzanaumwijima rikaba ijoro,
Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka.
21Imigunzu y'intare yivugiraumuhīgo wayo,
Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo.
22Izuba ryarasa zikagenda,
Zikaryama mu masenga yazo.
23Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo,
No ku muruhowabo bakageza nimugoroba.
24Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy'uburyo bwinshi!
Yose wayikoreshejeubwenge,
Isi yuzuyeubutunzi bwawe.
25Dore iriya nyanja nini ngari,
Irimo ibigenda bitabarika,
Inyamaswa ntoya n'inini.
26Ni ho inkuge zigenda,
Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo.
27Ibyo byose bigutegerereza,
Kugirangoubigaburireibyokurya byabyo igihe cyabyo.
28Biyora ibyoubihaye,
Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza.
29Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi,
Ubikuramoumwuka bigapfa,
Bigasubiramu mukungugu wabyo.
30Woherezaumwuka wawe bikaremwa,
Ubutakaubusubizahoubugingo bushya.
31Icyubahiro cy'Uwiteka gihoreho iteka,
Uwiteka yishimira imirimo ye.
32Ni weurebaisi igahindaumushyitsi,
Akora ku misozi igacumba.
33Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifiteubugingo.
34Ibyo nibwiye biyinezeze,
Nanjye nzajya nishimira Uwiteka.
35Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi,
Ababi be kubahoukundi.
Mutimawanjye, himbaza Uwiteka.
Haleluya.