Zab 109:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Mana njya mpimbaza ntuceceke,

2Kuko banyasamiye akanwa k'umunyabyaha,
Akanwa k'uburiganya,
Bambwirishijeururimirw'ibinyoma.

3Bangotesheje amagambo y'urwango,
Bandwanije nta mpamvu.

4Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya,
Ariko jyeweho nitangira gusenga.

5Ku neza nabagiriye banyituye inabi,
Ku rukundo banyituyeurwango.

6Umutwarisheumunyabyaha,
Umureziahagarare iburyo bwe.

7Nacirwaurubanza asohoke rumutsinze,
Gusenga kwe guhwanywe n'icyaha.

8Iminsi yo kubahokwe ibe mike,
Ubutware bwe busubiremo undi.

9Abana be babe impfubyi,
Umugorewe abeumupfakazi.

10Abana be babe inzererezi basabirize,
Bashakire ibyokurya kure y'umusakawabo.

11Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose,
Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye.

12Ntihazagireukomeza kumugirira neza,
Ntihazagireubabarira impfubyi ze.

13Urubyaro rwe ruzarimburwe,
Mu gihe cy'abuzukurube izina ryabo rizasibanganywe.

14Gukiranirwa kwa ba sekuruzakwibukwe n'Uwiteka,
Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa.

15Bibe imbere y'Uwitekaubudasiba,
Kugirango arimbure kwibukwa kwabo agukuremu isi.

16Kuko wa wundi atibukagakubabarira,
Ahubwo yagenzagaumunyamubabaro n'umukene,
N'ufiteumutimaumenetse ngo abice.

17Yakundaga kuvuma, kuvumakwe kumugeraho,
Kandi ntiyishimiraga kwifurizaabantuumugisha,
Umugishaukamuba kure.

18Kandi yambaraga kuvumank'umwenda we,
Kwinjira mu nda ye nk'amazi,
Kwinjira mu magufwa ye nk'amavuta.

19Kumuhindukirenk'umwenda yambara,
N'umushumi ajya akenyeza.

20Ibyo abe ari byo bihembo by'abanzi banjye biturukaku Uwiteka,
N'iby'abavuga nabiubugingo bwanjye.

21Ariko Uwiteka Mwami,
Ku bw'izina ryaweunkorere ibyiza,
Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza.

22Kuko ndiumunyamubabaro n'umukene,
Kandiumutimawanjyeukomerekeye muri jye.

23Ngiye nk'igicucu kirehutse,
Ntūmūwe nk'uruzige.

24Amavi yanjye aciweurutebwe no kutarya,
Umubiriwanjyeunanuwe no kuburaibinure.

25Kandi mpindukiyeba bandi igitutsi,
Uko bambonye bazunguza imitwe.

26Uwiteka Mana yanjye,untabare,
Unkize nk'uko imbabazi zawe ziri,

27Kugirango bamenye yuko ibyo ariukubokokwawe,
Ko ari wowe Uwiteka wabikoze.

28Bavume ariko wowe ho umpeumugisha,
Nibahagaruka bazakorwa n'isoni,
Arikoumugaragu wawe nzishima.

29Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro,
Bambare isoni zabo nk'umwitero.

30Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye,
Nzamushimira mu iteraniro.

31Kuko azahagararira iburyo bw'umukene,
Kumukizaabacira ho itekaubugingo bwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>