Zab 11:1-7 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uwiteka ni we mpungiraho.
Mubwirira ikiumutimawanjye muti
“Hungira ku musoziwanyu nk'inyoni?”

2Kuko abanyabyaha baforaumuheto,
Batamikiraumwambi mu ruge,
Kugirango barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.

3Niba imfatiro zishenywe,
Umukiranutsi yakora iki?

4Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,
Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,
Amaso ye areba abantu,
imboni ze zirabagerageza.

5Uwiteka agerageza abakiranutsi,
Arikoumunyabyaha n'ūkundaurugomoumutimaweurabanga.

6Azavubiraabanyabyaha ibigoyi,
Umuriron'amazuku n'umuyagawotsa,
Bizabaumugabane mu gikombe cyabo.

7Kuko Uwiteka ariumukiranutsi,
Kandi akunda ibyo gukiranuka,
Abatunganye bazareba mu maso he.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>