1Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13
Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”
2Uwiteka ari i Siyoni
Azasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe,
Tegeka hagati y'abanzi bawe.
3Abantu bawe bitanga babikunze,
Ku munsiugabaingabo zawe,
Abasore bawe baza aho uri nk'ikime,
Bambayeumurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.
4Uwiteka ararahiye ntazivuguruzaati
“Uriumutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”
5Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,
Izamenagura abami ku munsi w'umujinya wayo.
6Izacira imanza mu mahanga,
Izuzuzaahantu intumbi,
Izamenaguriraimitwe mu gihugu kinini cyose.
7Umwami azanywera ku mugeziwo mu nzira,
Ni cyo gituma azashyiraumutwe we hejuru.