Zab 111:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Haleluya.
Nzashimisha Uwitekaumutimawanjye wose,
Mu rukikorw'abatunganye no mu iteraniro ryabo.

2Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye,
Irondorwa n'abayishimira bose.

3Umurimoakora ni icyubahiro n'ubwiza,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

4Yahaye imirimo ye itangazaurwibutso,
Uwiteka niumunyambabazi n'umunyebambe.

5Yagaburiyeabamwubaha,
Azajya yibuka isezerano rye.

6Yeretseubwoko bwe imirimo yeuburyo ikomeye,
Ubwo yabahagaumwandu w'abanyamahanga.

7Imirimo y'intoki ze niumuravano kutabera,
Amategeko ye yose arahamye.

8Yakomerejwe guhamaiteka ryose,
Yategekeshejweumuravano gutunganya.

9Yohererejeubwoko bwe gucungurwa,
Yategetse isezerano rye kuba iry'iteka,
Izina rye ni iryera n'iryo kubahwa.

10KubahaUwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,
Abakora ibyo bafiteubwenge nyakuri,
Ishimwe rye rihoraho iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>