Zab 113:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Haleluya.
Mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, nimushime,
Nimushime izina ry'Uwiteka.

2Izina ry'Uwiteka rihimbazwe,
Uhereye noneukageza iteka ryose.

3Uhereye aho izuba rirasiraukageza aho rirengera,
Izina ry'Uwiteka rikwiriye gushimwa.

4Uwiteka ari hejuru y'amahanga yose,
Icyubahiro cye gisumba ijuru.

5Ni ndeuhwanye n'Uwiteka Imana yacu,
Ufite intebe ye hejuru cyane,

6Akicishiriza bugufikureba,
Ibyo mu ijuru n'ibyo mu isi?

7Akurauworoheje mu mukungugu,
Ashyira hejuruumukeneamukuyemu icukiro,

8Kugirango amwicaranye n'abakomeye,
Abakomeye bo mu bwoko bwe.

9Uwari ingumba mu nzu ye,
Amuha kuyibamo yishimye,
Ari nyina w'abahungu.
Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>