1Nkundira Uwiteka,
Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.
2Kuko yantegeyeugutwi,
Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.
3Ingoyi z'urupfu zantaye hagati,
Uburibwe bw'ikuzimubwaramfashe,
Ngira ibyago n'umubabaro.
4Maze nambaza izina ry'Uwiteka nti
“Uwiteka, ndakwinginze kizaubugingo bwanjye.”
5Uwiteka niumunyambabazi kandi niumukiranutsi,
Ni koko Imana yacu igira ibambe.
6Uwiteka arinda abaswa,
Nacishijwe bugufiarankiza.
7Mutimawanjye, subiramu buruhukirobwawe,
Kuko Uwiteka yakugiriye neza.
8Kuko wakijijeubugingo bwanjyeurupfu,
Amaso yanjyeukayakiza amarira,
N'ibirenge byanjyeukabikiza kugwa.
9Nzagendera mu maso y'Uwiteka,
Mu isi y'ababaho.
10Nari nizeye ubwo navugaganti
“Narababajwe cyane.”
11Nkavuganaubwira nti
“Abantu bose ni abanyabinyoma.”
12Ibyiza Uwiteka yangiriye byose,
Ndabimwitura iki?
13Nzakīra igikombe cy'agakiza,
Nambaze izina ry'Uwiteka.
14Nzahigura Uwitekaumuhigowanjye,
Ni koko nzawumuhiguriramu maso y'ubwoko bwe bwose.
15Urupfu rw'abakunzi be,
Ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.
16Uwiteka, niukurindiumugaragu wawe,
Ndiumugaragu wawe,
Umwana w'umujawawe wambohoye ingoyi.
17Nzagutambira igitambo cy'ishimwe,
Nambaze izina ry'Uwiteka.
18Nzahigura Uwitekaumuhigowanjye,
Ni koko nzawuhiguriramu maso y'ubwoko bwe bwose,
19Mu bikari by'inzu y'Uwiteka,
Hagati muri wowe Yerusalemu.
Haleluya.