Zab 119:1-176 BYSB2001 - Bible AI

1Hahirwa abagenda batunganye,
Bakagendera mu mategeko y'Uwiteka.

2Hahirwa abitondera ibyo yahamije,
Bakamushakishaumutimawose.

3Ni koko nta cy'ubugoryi bakora,
Bagendera mu nzira ze.

4Wategekeye amategeko wigishije,
Kugirango bayitondere n'umwete.

5Icyampa inzira zanjye zigakomerera,
Kwitondera amategeko wandikishije.

6Ubwo nzita ku byo wategetse byose,
Ni bwo ntazakorwa n'isoni.

7Nzagushimishaumutimautunganye,
Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka.

8Nzajya nitondera amategeko wandikishije,
Ntundeke rwose.

9Umusoreazeza inzira ye ate?
Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka.

10Nagushakishijeumutimawose,
Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.

11Nabikiye ijambo ryawe mu mutimawanjye,
Kugirango ntagucumuraho.

12Uwiteka, uri uwo guhimbazwa,
Ujyeunyigisha amategeko wandikishije.

13Iminwa yanjye yatekerereje abantu,
Amateka y'akanwa kawe yose.

14Njya nishimira inzira y'ibyo wahamije,
Ngo nyihwanye n'ubutunzi bwose.

15Nzibwira amategeko wigishije,
Kandi nzita ku nzira zawe.

16Nzishimira amategeko wandikishije,
Sinzibagirwa ijambo ryawe.

17Ugirire nezaumugaragu wawe,
Kugirango mbeho nitondere ijambo ryawe.

18Hwejesha amaso yanjye,
Kugirango ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.

19Ndiumusuhukemu isi,
Ntumpishe ibyo wategetse.

20Umutimawanjyeushenguwe no kwifuza,
Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose.

21Uhana abībone ari bo bivume,
Byiyobagiza ibyo wategetse.

22Unkurehoumugayon'igisuzuguriro,
Kuko njya nitondera ibyo wahamije.

23N'abakomeye bicaraga bamvuga nabi,
Arikoumugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije.

24Kandi nishimira ibyo wahamije,
Ni byo bingīra inama.

25Umutimawanjye womatanye n'umukungugu,
Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

26Nagutekerereje inzira zanjyeuransubiza,
Ujyeunyigisha amategeko wandikishije.

27Umenyeshe inzira y'amategeko wigishije,
Kugirango nibwire imirimo itangaza wakoze.

28Umutimawanjyeurijijwe n'agahinda,
Nkomeza nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

29Unkurehoinzira y'ibinyoma,
Umpere amategeko yaweubuntu.

30Nahisemo inzira y'umurava,
Nashyize amateka yawe imbere yanjye.

31Nomatanye n'ibyo wahamije,
Uwiteka, ntunkoze isoni.

32Nzagenda niruka mu nzira y'ibyo wategetse,
Ubwo uzagūraumutimawanjye.

33Uwiteka, ujyeunyigisha inzira y'amategeko wandikishije:
Kugirango nyitondere kugezaku mperuka.

34Umpeubwenge, kugirango nitondere amategeko yawe;
Nyitonderesheumutimawose.

35Uncishe mu nzira y'ibyo wategetse,
Kuko ari byo nishimira.

36Uhindurireumutimawanjye ku byo wahamije,
Ariko si ku ndamu mbi.

37Ukebukishe amaso yanjye ye kurebaibitagiraumumaro,
Unzuriremu nzira zawe.

38Ukomerezeumugaragu wawe ijambo ryawe,
Ryasezeranijwe abakubaha.

39Unkurehoumugayontinya,
Kuko amateka yawe ari meza.

40Dore njya nifuza amategeko wigishije,
Unzure ku bwo gukiranuka kwawe.

41Uwiteka, imbabazi zawe zingereho,
Ni zo gakiza kawe nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

42Ni ho nzabona icyo mbwirauntutse,
Kuko niringira ijambo ryawe.

43Kandi ntukurerwose ijambo ry'ukurimu kanwa kanjye,
Kuko njya niringira kubonaamateka yawe.

44Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe,
Ubudasiba iteka ryose.

45Kandi nzagendanaumudendezo,
Kuko njya ndondora amategeko wigishije.

46Nzavugiraimbere y'abami ibyo wahamije,
Ne gukorwa n'isoni.

47Kandi nzishimira ibyo wategetse,
Ndabikunda.

48Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda,
Kandi nzibwira amategeko wandikishije.

49Wibuke ijambo wasezeranijeumugaragu wawe,
Kuko wanyiringije.

50Iki ni cyo kimaraumubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye,
Ni uko ijambo ryawe ryanzuye.

51Abibone bajya bankoba cyane,
Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe.

52Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera,
Nkīmaraumubabaro.

53Uburakari bwotsa buramfashe,
Ntewe n'abanyabyaha bareka amategeko yawe.

54Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye,
Mu nzu y'ubusuhukebwanjye.

55Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro,
Nkitondera amategeko yawe.

56Iki ni cyo nahawe:
Niukwitondera amategeko wigishije.

57Uwiteka ni we mugabane wanjye,
Navuze yuko nzitondera amagambo yawe.

58Njya ngushakishaumutimawose kundebanaurukundo,
Umbabarire, nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

59Njya ntekereza inzira zanjye,
Ngahinduriraibirenge byanjye ku byo wahamije.

60Ngatebuka sintinde,
Kwitondera ibyo wategetse.

61Ikigoyi cy'abanyabyaha kirambohaboshye,
Ariko sinibagirwa amategeko yawe.

62Mu gicuku nzakanguka ngushimire,
Amateka yawe yo gukiranuka.

63Mbana n'abakubahabose,
N'abitondera amategeko wigishije.

64Uwiteka, isi yuzuyeimbabazi zawe,
Ujyeunyigisha amategeko wandikishije.

65Uwiteka, wagiriye nezaumugaragu wawe,
Nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

66Ujyeunyigisha guhitamo neza no kumenyaubwenge,
Kuko nizera amategeko yawe.

67Ntarababazwa narayobaga,
Ariko none nitondera ijambo ryawe.

68Uri mwiza kandiugiraneza,
Ujyeunyigisha amategeko wandikishije.

69Abibone bajya bandemera ibinyoma,
Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yaweumutimawanjye wose.

70Imitima yabo ihonjotse nk'ibinure,
Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe.

71Kubabazwa kwangiriyeumumaro,
Kugirango nige amategeko wandikishije.

72Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay'igiciro kuri jye,
Kiruta icy'ibice ibihumbi by'ifeza n'izahabu.

73Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,
Umpeubwenge kugirango nige ibyo wategetse.

74Abakūbaha bazandeba bishime,
Kuko niringira ijambo ryawe.

75Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka,
Kandi yukoumuravaari wo waguteyekuncisha bugufi.

76Ndakwinginze, imbabazi zawe zimareumubabaro,
Nk'uko ijambo ryawe riri wasezeranijeumugaragu wawe.

77Ibambe ryawe ringereho kugirango mbeho,
Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye.

78Abībone bakorwe n'isoni,
Kuko bandenganishije ibinyoma,
Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe.

79Abakūbaha bampindukirire,
Kugirango bamenye ibyo wahamije.

80Umutimawanjyeutungane mu mategeko wandikishije,
Kugirango ne gukorwa n'isoni.

81Umutimawanjyeugushwaisari no kwifuza agakiza kawe,
Ariko niringira ijambo ryawe.

82Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe,
Nkivuga nti “Uzamaraumubabaro ryari?”

83Kuko mpindutse nk'imvumba y'uruhuiba ku mwotsi,
Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije.

84Iminsi y'ubugingo bw'umugaragu wawe ni ingahe?
Uzasohoza ryari iteka ku bangenza?

85Abibone badakurikiza amategeko yawe,
Bandimiye amashya.

86Ibyo wategetse byose niumurava,
Bangenjesha ibinyoma, ntabara.

87Bashigaje hato bakandimbura mu isi,
Ariko sinareka amategeko wigishije.

88Unzure nk'uko imbabazi zawe ziri,
Kugirango nitondere ibyo akanwa kawe kahamije.

89Uwiteka, iteka ryose,
Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.

90Umuravawaweuhoraho ibihe byose,
Wakomeje isi igumaho.

91Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi,
Kuko byose bigukorera.

92Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye,
Cya gihe mba nararimbuwe n'umubabaro wanjye.

93Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije,
Kuko ari yo wanzurishije.

94Ndiuwawenkiza,
Kuko ndondora amategeko wigishije.

95Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura,
Ariko nzita ku byo wahamije.

96Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira,
Ariko amategeko yawe ni magari cyane.

97Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni,
Ni yo nibwiraumunsi ukīra.

98Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjyeubwenge,
Kuko bihorana nanjye iteka.

99Mfiteubwenge burutaubw'abigisha banjye bose,
Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira.

100Ndajijuka nkarusha abasaza,
Kuko njya nitondera amategeko wigishije.

101Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose,
Kugirango nitondere ijambo ryawe.

102Simva mu mateka yawe,
Kuko ari wowe wanyigishije.

103Amagambo yawe aryohereye ubu bugenimu nkanka zanjye,
Arushaubukikuryohera mu kanwa kanjye.

104Amategeko wigishije ampesha guhitamo,
Ni cyo gituma nanga inzira z'ibinyoma zose.

105Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye,
Niumucyoumurikira inzira yanjye.

106Nararahiye ndabikomeza,
Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka.

107Ndababazwa cyane,
Uwiteka,unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

108Uwiteka ndakwinginze,
Wemere amaturo y'akanwa kanjye ava mu rukundo,
Kandi ujyeunyigisha amateka yawe.

109Ubugingo bwanjye buri mu kaga iteka,
Ariko sinibagirwa amategeko yawe.

110Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi,
Ariko sinyobe amategeko wigishije.

111Ibyo wahamije nabyendeye kubaumwandu wanjye iteka,
Kuko ari byo byishimo by'umutimawanjye.

112Nshyizeumutimawanjye ku gusohoza amategeko yawe,
Iteka ryose kugezaku mperuka.

113Nanga ab'imitima ibiri,
Ariko amategeko yawe ndayakunda.

114Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira,
Niringira ijambo ryawe.

115Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,
Kugirango nitondere ibyo Imana yanjye yategetse.

116Umbereubwishingikirizo nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije,
Kugirango mbeho ne kuzakozwa isoni n'ibyiringiro byanjye.

117Undamire nzaba mu mahoro,
Njye nitondera amategeko wandikishije.

118Wasuzuguyeabiyobagiza bose amategeko wandikishije,
Kukouburiganya bwabo ari ibinyoma.

119Ukurahoabanyabyaha bo mu isi bose nk'inkamba,
Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije.

120Umubiriwanjyeuhindishwaumushyitsi no kugutinya,
Kandi ntinya amateka yawe.

121Njya nkora ibihūra n'amateka n'ibyo gukiranuka,
Ntundekere abampata.

122Wigwatirize yukouzagirira nezaumugaragu wawe,
Abībone be kumpata.

123Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe,
N'ijambo ryawe ryo gukiranuka.

124Ujyeugiriraumugaragu wawe ibihwanye n'imbabazi zawe,
Kandiunyigishe amategeko wandikishije.

125Ndiumugaragu wawe umpeubwenge,
Kugirango menye ibyo wahamije.

126Igihe gikwiriye cyo gukorak'Uwiteka kirasohoye,
Kuko bahinduyeubusaamategeko yawe.

127Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse,
Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza.

128Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye,
Kandi nanga inzira z'ibinyoma zose.

129Ibyo wahamije ni ibitangaza,
Ni cyo gitumaumutimawanjyeubyitondera.

130Guhishurirwa amagambo yawe kuzanaumucyo,
Guha abaswaubwenge.

131Nasama akanwa nkahagira,
Kuko nifuza amategeko yawe.

132Unkebukeumbabarire,
Nk'ukoumenyereye kubabarira abakunda izina ryawe.

133Ujyeutunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe,
Gukiranirwa kose kwe kuntegeka.

134Uncungure ne guhatwa n'abantu,
Kugirango nitondere amategeko wigishije.

135Umurikishirizeumugaragu wawe mu maso hawe,
Unyigishe amategeko wandikishije.

136Amaso yanjye atembyemo imigezi y'amazi,
Kuko batitondera amategeko yawe.

137Uwiteka, uriumukiranutsi,
Amateka yawe aratunganye.

138Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka,
N'umuravanyakuri.

139Ishyaka ryanjye rirandimbuye,
Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.

140Ijambo ryawe ryaravugutiwecyane,
Ni cyo gitumaumugaragu wawe ndikunda.

141Ndoroheje baransuzugura,
Ariko sinibagirwa amategeko wigishije.

142Gukiranuka kwawe niugukiranuka kw'iteka ryose,
Amategeko yawe niukuri.

143Agahinda n'umubabaro biranteye,
Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye.

144Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose,
Umpeubwenge kugirango mbeho.

145Ntakishijeumutimawose, Uwiteka nsubiza,
Nzitondera amategeko wandikishije.

146Ndagutakiye nkiza,
Kugirango nitondere ibyo wahamije.

147Njya nzindukaumusekeutaratambika ngataka,
Amagambo yawe ni yo niringira.

148Amaso yanjye abanziriza ibicuku,
Kugirango nibwire ijambo ryawe.

149Umva ijwi ryanjye nk'uko imbabazi zawe ziri,
Uwiteka,unzure nk'uko iteka ryawe riri.

150Abangenjesha igomwa baregereye,
Bishyize kure y'amategeko yawe.

151Uwiteka, uri bugufi,
Ibyo wategetse byose niukuri.

152Uhereye kera namenyeshejwe n'ibyo wahamije,
Yuko wabikomeje iteka ryose.

153Ita ku mubabaro wanjyeunkize,
Kuko ntibagirwa amategeko yawe.

154Umburanireuncungure,
Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

155Agakiza kari kure y'abanyabyaha,
Kuko batarondora amategeko wandikishije.

156Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye,
Unzure nk'uko amateka yawe ari.

157Abangenza n'abanzi banjye ni benshi,
Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije.

158Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba,
Kuko batitondera ijambo ryawe.

159Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije,
Uwiteka,unzure nk'uko imbabazi zawe ziri.

160Indunduro y'ijambo ryawe ryose niukuri,
Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.

161Abakomeye bajya bangenzerezaubusa,
Ariko amagambo yawe ni yo ahindishaumushyitsiumutimawanjye.

162Nishimira ijambo ryawe,
Nk'ubonye iminyago myinshi.

163Nanga ibinyoma, mbyangaurunuka,
Ariko amategeko yawe ndayakunda.

164Uko bukeyengushimira karindwi,
Amateka yawe yo gukiranuka.

165Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,
Nta kigusha bafite.

166Uwiteka, njya niringira agakiza kawe,
Kandi ngakora ibyo wategetse.

167Umutimawanjye ujya witondera ibyo wahamije,
Kandi mbikunda rwose.

168Njya nitondera amategeko wigishije n'ibyo wahamije,
Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe.

169Uwiteka, gutakakwanjye kukwegere,
Umpeubwenge nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

170Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe,
Unkize nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

171Iminwa yanjye ivuge ishimwe,
Kukounyigisha amategeko wandikishije.

172Ururimirwanjye ruririmbe ijambo ryawe,
Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka.

173Ukubokokwawe kube kwiteguye kuntabara,
Kuko nahisemo amategeko wigishije.

174Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe,
Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye.

175Umutimawanjyeubehokugirangougushime,
Amateka yawe antabare.

176Nayobye nk'intama izimiye,
Shakaumugaragu wawe,
Kuko ntibagirwa amategeko yawe.