1Indirimbo y'Amazamuka.
Nduburiraamaso yanjye ku misozi,
Gutabarwa kwanjye kuzavahe?
2Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,
Waremye ijuru n'isi.
3Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza,
Ukurinda ntazahunikira.
4Dore ūrinda Abisirayeli,
Ntazahunikira kandi ntazasinzira.
5Uwiteka ni we murinzi wawe,
Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.
6Izuba ntirizakwica ku manywa,
Cyangwaukwezi nijoro.
7Uwiteka azakurinda ikibi cyose,
Ni weuzarindaubugingo bwawe.
8Uwiteka azakurinda amajya n'amaza,
Uhereye noneukageza iteka ryose.