1Indirimbo y'Amazamuka.
Wowe wicara mu ijuru,
Kuri wowe ni ho nuburiraamaso.
2Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahangaukubokokwa shebuja,
Nk'uko amaso y'umujaayahangaukubokokwa nyirabuja,
Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu,
Kugezaaho azatubabarira.
3Uwiteka,utubabarireutubabarire,
Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.
4Imitima yacu ihāze cyane,
Gukobwa n'abaruhukiramu mahoro,
No gusuzugurwa n'abibone.