1Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka.
Uwiteka iyo atari we wubakainzu,
Abayubakababa baruhiraubusa.
Uwiteka iyo atari weurindaumudugudu,
Umurinzi abera masoubusa.
2Bibaruhirizaubusakuzinduka kare,
Mugatinda cyane kuruhuka,
Mukaryaumutsima w'umuruho.
Ni ko aha uwo akunda ibitotsi.
3Dore abana niumwanduuturukaku Uwiteka,
Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.
4Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri,
Ni ko abana bo mu busorebamera.
5Hahirwaufiteikirimba kibuzuye,
Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni,
Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo.