Zab 129:1-8 BYSB2001 - Bible AI

1Indirimbo y'Amazamuka.
Bambabaje kenshiuhereye mu buto bwanjye,
Abe ari koubwoko bw'Abisirayeli buvuganone.

2Bambabaje kenshi,uhereye mu buto bwanjye,
Ariko ntibanesheje.

3Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,
Bahaciye impavu ndende.

4Uwiteka niumukiranutsi,
Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.

5Abanga i Siyoni bose,
Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma.

6Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu,
Byuma bitarakura.

7Ibyoumusaruzi atuzuzaikiganza cye,
Cyangwauhambira imiba atuzuzaigikondorero cye.

8Abahisi ntibavuge bati
“Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe,
Tubasabiyeumugisha mu izina ry'Uwiteka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>