Zab 13:1-6 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uwiteka,uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?
Uzageza he kunyima amaso?

3Nzageza he kwigira inama,
Mfite agahinda mu mutimawanjye uko bukeye?
Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?

4Uwiteka Mana yanjye, birebeunsubize,
Hwejesha amaso yanjye,
Kugirango ne gusinzira ibitotsi by'urupfu.

5Umwanzi wanjye ye kuvugaati “Ndamunesheje”,
Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

6Ariko niringiye imbabazi zawe,
Umutimawanjyeuzishimira agakiza kawe.
Ndaririmbira Uwiteka,
Kuko yangiriye neza.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>