Zab 130:1-8 BYSB2001 - Bible AI

1Indirimbo y'Amazamuka.
Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.

2Mwami, umva ijwi ryanjye,
Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.

3Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa?
Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?

4Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri,
Kugirango wubahwe.

5Ntegereza Uwiteka,
Umutimawanjyeurategereza,
Kandi ijambo rye ni ryo niringira.

6Umutimawanjyeugirira Uwiteka amatsiko,
Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,
Ni kokourusha uko abarinzi bayagirira igitondo.

7Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,
Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,
Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.

8Kandi ni weuzacunguraubwoko bw'Abisirayeli,
Abukurehoibyo bwakiraniwe byose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>