Zab 135:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Haleluya.
Nimumushime, mwa bagaragu b'Uwiteka mwe,

2Bahagarara mu nzu y'Uwiteka,
Mu bikari by'inzu y'Imana yacu.

3Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza,
Muririmbire izina rye ishimwe,
Kuko ari iry'igikundiro.

4Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo,
Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.

5Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye,
Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose.

6Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi,
Mu nyanja n'imuhengeri hose.

7Acumbisha ibihu bikava ku mpera y'isi,
Aremera imvura imirabyo,
Asohoraumuyagamu bubikobwe.

8Ni we wakubiseabana b'imfura bo muri Egiputa arabīca,
Ab'abantu n'ab'amatungo.

9Yohereje ibimenyetso n'ibitangaza hagati yawe Egiputa,
Kuri Farawo no ku bagaragu be bose.

10Ni we wakubiseamahanga menshi,
Yica abami bakomeye:

11Sihoniumwami w'Abamori,
Na Ogiumwami w'i Bashani,
N'abami b'ibihugu by'i Kanāni bose,

12Atanga ibihugu byabo ngo bibeumwandu,
Umwandu w'Abisirayeliubwoko bwe.

13Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose,
Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose.

14Kuko Uwiteka azacira imanzaubwoko bwe,
Kandi azahinduriraabagaragu beumutima.

15Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n'izahabu,
Umurimow'intoki z'abantu.

16Bifite akanwa ntibivuga,
Bifite amaso ntibirora,

17Bifite amatwi ntibyumva,
Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.

18Ababirema bazahwana na byo,
N'ubyiringira wese.

19Wa nzu y'Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka,
Wa nzu y'aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.

20Wa nzu y'aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka,
Mwa bubahaUwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.

21Bahimbarize i Siyoni Uwiteka,
Utuye i Yerusalemu.
Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>