Zab 137:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Twicaraga ku migezi y'i Babuloni,
Tukarira twibutse i Siyoni.

2Ku biti bimera iruhande rw'amazi yo hagati y'i Babuloni,
Twari tumanitseho inanga zacu.

3Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu,
Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati
“Nimuturirimbire ku ndirimbo z'i Siyoni.”

4Twaririmbira dute indirimbo y'Uwiteka mu mahanga?

5Yerusalemu, ninkwibagirwa,
Ukubokokwanjye kw'iburyo kwibagirwe gukora.

6Ururimirwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye,
Nintakwibuka,
Nintakunda i Yerusalemu,
Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.

7Uwiteka, ibukiraabana ba Edomu,
Wa munsi w'i Yerusalemu.
Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye,
Nimuhasenyane n'imfatiro zaho.”

8Wa mukobwa w'i Babuloniwe,utazabura kurimburwa,
Hazahirwauzakwitura ibihwanye n'ibyo watugiriye.

9Hazahirwauzafata abana bawe bato,
Akabahonda ku rutare.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>