Zab 138:1-8 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi ya Dawidi.
Ndagushimishaumutimawose,
Imbere y'ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe.

2Ndasenga nerekeyeurusengero rwawe rwera,
Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n'umuravawawe,
Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,
Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije.

3Umunsi nagutakiyeho waransubije,
Umpumurisha guhaumutimawanjye imbaraga.

4Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima,
Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe.

5Ni koko bazaririmba inzira z'Uwiteka,
Kuko icyubahiro cy'Uwiteka ari cyinshi.

6Kuko nubwo Uwiteka akomeye,
Yita ku bicisha bugufin'aboroheje,
Ariko abibone abamenyera kure.

7Nubwo ngendera hagati y'amakuba n'ibyagouzanzura,
Uzaramburiraukubokokwawe kurwanyaumujinya w'abanzi banjye,
Ukubokokwawe kw'iburyo kuzankiza.

8Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,
Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,
Nturekeimirimo y'intoki zawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>