Zab 14:1-7 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Umupfapfa ajya yibwira ati
“Nta Mana iriho.”
Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwaurunuka,
Nta wukoraibyiza.

2Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,
Kugirango amenye yuko harimo abanyabwenge,
Bashaka Imana.

3Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,
Nta wukoraibyiza n'umwe.

4Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite?
Ko barya abantu banjye nk'uko baryaumutsima,
Kandi ntibambaze Uwiteka?

5Aho ngaho bahagiriyeubwoba bwinshi,
Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi.

6Mukozaisoni inama z'umunyamubabaro,
Ariko Uwiteka niubuhungiro bwe.

7Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Uwiteka nasubizayoubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>