1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uwiteka, nkizaumunyabyaha,
Undindeumunyarugomo.
3Bibwira iby'igomwa,
Bakajya bateraniraumurwano.
4Basongoye indimi zabo nk'inzoka,
Ubusagwe bw'incira buri munsi y'iminwa yabo.
Sela.
5Uwiteka, nkiza amaboko y'umunyabyaha,
Undindeumunyarugomo,
Bagambiriye gusunikaibirenge byanjye ngo bangushe.
6Abibone bantezeumutegon'igisambi,
Banteze ikigoyi iruhande rw'inzira,
Banciriye ibico.
Sela.
7Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.”
Uwiteka, tegeraugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
8Uwiteka Mwami, mbaraga z'agakiza kanjye,
Ujyeutwikīraumutwe wanjye ku munsi w'intambara.
9Uwiteka, ntiwemere ibyoumunyabyaha ashaka,
Ntufasheumugambi we mubi,
Kugirango batishyira hejuru.
Sela.
10Ku mutwe w'abangota,
Abe ari ho igomwa ry'iminwa yabo rigwa ribatwikīre.
11Amakara yotsa abagweho,
Bajugunywemu muriro,
Bajugunywemu nzobo ndende,
Kugirango badahagurukaukundi.
12Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi,
Ibyaha bizahigiraumunyarugomokumurimbura.
13Nzi yuko Uwiteka azaciraumunyamubabarourubanza rutunganye,
N'abakene azabaciraurukwiriye.
14Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe,
Abatunganye bazatura imbere yawe.