1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,
Utegereugutwi ijwi ryanjye ningutakira.
2Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu,
No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba.
3Uwiteka, shyiraumurinzi imbere y'akanwa kanjye,
Rindaumuryango w'iminwa yanjye.
4Ntuhindurireumutimawanjye mu kibi cyose,
Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi,
Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi.
5Umukiranutsi ankubitebiraba kungirira neza,
Ampane biraba nk'amavuta asīga ku mutwe wanjye.
Umutwe wanjye we kubyanga,
Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.
6Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga,
Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye.
7Nk'ukoumuntu ahinga agaca impavu,
Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w'ikuzimu.
8Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso,
Ni wowe niringira ntusukeubugingo bwanjye.
9Undindeumutegobanteze,
N'ibico by'inkozi z'ibibi.
10Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n'ibigoyi byabo,
Ariko jyeweho mbitambuke.