1Indirimbo ya Dawidi yahimbishijweubwenge. Niugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.
2Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,
Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye.
3Ndasuka amaganya yanjye imbere ye,
Umubabaro wanjye ndawumuvugiraimbere.
4Ukoumutimawanjyeugwiriye isari muri jye,
Ni woweumenya inzira yanjye,
Mu nzira nyuramobantezemoumutego.
5Reba iburyo bwanjyeumenye yuko ari nta muntuumenya,
Mbuzeubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye.
6Uwiteka, njya ngutakira,
Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye,
N'umugabane wanjye mu isi y'ababaho.”
7Tyarizaugutwi gutakakwanjye,
Kuko ncishijwe buguficyane,
Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.
8Kuraumutimawanjye mu nzu y'imbohe,
Kugirango nshime izina ryawe.
Abakiranutsi bazangota,
Kukouzangirira neza.