1Zaburi iyi y'ishimwe ni iya Dawidi.
Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru,
Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.
2Nzajya nguhimbaza uko bukeye,
Nzashima izina ryawe iteka ryose.
3Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane,
Gukomera kwe ntikurondoreka.
4Ab'igihe bazashimira ab'ikindi gihe imirimo yawe,
Bababwire iby'imbaraga wakoze.
5Nzavugaubwiza bw'icyubahiro cyo gukomera kwawe,
N'imirimo itangaza wakoze.
6Abantu bazavuga imbaraga z'imirimo yawe iteyeubwoba,
Nanjye nzavuga gukomera kwawe.
7Bazībukiriza kugiraneza kwawe kwinshi,
Baririmbe gukiranuka kwawe.
8Uwiteka niumunyambabazi n'umunyebambe,
Atinda kurakara afite kugiraneza kwinshi.
9Uwiteka agirira neza bose,
Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.
10Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima,
Abakunzi bawe bazaguhimbaza.
11Bazavuga icyubahiro cy'ubwami bwawe,
Bamamaze imbaraga zawe,
12Kugirango bamenyeshe abantu iby'imbaraga yakoze,
N'icyubahiro cy'ubwiza cy'ubwami bwe.
13Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose,
Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.
14Uwiteka aramira abagwa bose,
Yemesha abahetamye bose.
15Amaso y'ibintu byose aragutegereza,
Naweukabigaburiraibyokurya byabyo igihe cyabyo.
16Upfumbatura igipfunsi cyawe,
Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose.
17Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose,
Niumunyarukundo mu mirimo ye yose.
18Uwiteka aba hafi y'abamutakira bose,
Abamutakira mu by'ukuribose.
19Azasohoza ibyo abamwubahabashaka,
Kandi azumva gutakakwabo abakize.
20Uwiteka arinda abamukunda bose,
Ariko abanyabyaha bose azabarimbura.
21Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry'Uwiteka,
Abafiteumubiribose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.