1Haleluya.
Mutimawanjye, shima Uwiteka.
2Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifiteubugingo.
3Ntimukiringire abakomeye,
Cyangwaumwana w'umuntu wese,
Utabonerwamo agakiza.
4Umwuka weumuvamoagasubiramu butakabwe,
Uwo munsi imigambi ye igashira.
5HahirwaufiteImana ya Yakobo houmutabazi we,
Akiringira Uwiteka Imana ye.
6Ni we waremye ijuru n'isi,
N'inyanja n'ibibirimo byose,
Akomezaumuravaiteka ryose.
7Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa,
Agaburiraabashonji ibyokurya,
Uwiteka ni weubohora imbohe.
8Uwiteka ni weuhumuraimpumyi,
Uwiteka ni we wemesha abahetamye,
Uwiteka ni weukunda abakiranutsi.
9Uwiteka ni weurinda abasuhuke,
Aramira impfubyi n'umupfakazi,
Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka.
10Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,
Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.
Haleluya.