1Haleluya,
Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe,
Ni ukw'igikundiro kandi gushima kurakwiriye.
2Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu,
Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli.
3Akiza abafite imitima imenetse,
Apfuka inguma z'imibabaro yabo.
4Abara inyenyeri,
Azita amazina zose.
5Umwami wacu arakomeye,
Niumunyambaraga nyinshi,
Ubwenge bwe ntibugiraakagero.
6Uwiteka aramira abanyamubabaro,
Acisha abanyabyaha bugufiakabageza hasi.
7Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze,
Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe.
8Itwikirize ijuru ibicu,
Itunganirizaubutakaimvura,
Imezaubwatsi ku misozi.
9Igaburiraamatungo ibyokurya byayo,
N'ibyana by'ibikona bitaka.
10Imbaraga z'ifarashi si zo Imana yishimira,
Amaguru y'umuntu si yo inezererwa.
11Uwiteka anezererwa abamwubaha,
Anezererwa abategereza imbabazi ze.
12Yerusalemu, shima Uwiteka,
Siyoni, shima Imana yawe.
13Kuko yakomeje ibihindizo by'amarembo yawe,
Yahayeumugisha abana bawe bo muri wowe.
14Agira igihugu cyawe kuba icy'amahoro,
Aguhazaamasaka ahunze.
15Yohereza itegeko rye mu isi,
Ijambo rye ryiruka vuba cyane.
16Atanga shelegi nk'ubwoya bw'intama,
Asandaza ikime cy'imbeho nk'ivu.
17Ajugunyauruburarwe nk'ubuvungukira,
Ni ndeubasha kurwanya imbeho ze?
18Yohereza ijambo rye akabiyagisha,
Ahuhishaumuyagawe amazi agatemba.
19Amenyesha Abayakobo ijambo rye,
Amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n'amateka ye.
20Nta rindi shyanga yagiriye atya,
Amateka ye ntibayamenye.
Haleluya.