1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka, ni ndeuzaguma mu ihema ryawe?
Ni ndeuzatura ku musoziwawe wera?
2Niugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,
Akavuga iby'ukurink'uko biri mu mutimawe.
3Utabeshyeresha abandiururimirwe,
Ntagirire nabi mugenzi we,
Ntashyushyeinkuru y'umuturanyi we.
4Mu maso yeumunyagisuzuguriroarahinyurwa,
Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.
Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.
5Ntagurizaifeza kubonaindamu zirenzeurugero,
Cyangwa ntiyemera ibiguzi kuutarihourubanza.
Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.