1Gusenga kwa Dawidi.
Uwiteka, umva iby'ukuribyanjye,
Tyarizaugutwi gutakakwanjye,
Tegeraugutwi gusenga kwanjye,
Kudaturukamu minwa iryarya.
2Urubanza rwanjye ruturukeimbere yawe,
Amaso yawe arebe ibitunganye.
3Wageragejeumutimawanjye,
wangendereye nijoro.
Warantase ntiwambonanaumugambi mubi,
Namaramaje kudacumuzaururimirwanjye.
4Ku by'imirimo y'abantu,
kwitondera ijambo ry'iminwa yawe,
Ni ko kumpa kwirinda inzira z'abanyarugomo.
5Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe,
Ibirenge byanjye ntibinyerera.
6Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize,
Ntegeraugutwi wumve ibyo mvuga.
7Erekana imbabazi zawe zitangaza,
Woweukizaabakwiringira,
Ababahagurukiraubakirisheukubokokwawe kw'iburyo.
8Undinde nk'imboni y'ijisho,
Umpishe mu gicucu cy'amababa yawe.
9Umpishe abanyabyaha banyaga,
Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose.
10Bakinze imitima yabo,
Akanwa kabo bakavugisha iby'ubwibone.
11None bagose intambwe zacu,
Baduhangiye amaso kudutsinda hasi.
12Ahwanye n'intare ifite ipfa ry'icyo yafata,
Nk'umugunzu w'intare wubikirira mu bico.
13Uwiteka haguruka,
Umuhagarare imbereumutsinde hasi.
Ukizeumutimawanjyeumunyabyaha,
uwukirishe inkota yawe.
14Uwitekauwukizeabantu,
uwukirisheukubokokwawe.
Ni bo bantu b'isi,
Bafiteumugabane wabo muri ubu bugingo.
Inda zabouzihazeubutunzi bwawe,
Bahāge abana b'abahungu,
Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo.
15Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka,
Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.