Zab 18:1-51 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi,umugaragu w'Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be n'aya Sawuli ati

2Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.

3Uwiteka ni igitare cyanjye n'igihome cyanjye kinkingira n'umukizawanjye,
Ni Imana yanjye n'urutarerwanjye rukomeye,
Ni we nzahungiraho,
Ni we ngabo inkingira n'ihembe ry'agakiza kanjye,
Ni igihome cyanjye kirekire.

4Nzajya nambaza Uwitekaukwiriye gushimwa,
Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.

5Ingoyi z'urupfu zarangose,
Imyuzureyo kurimbuka yanteyeubwoba.

6Ingoyi z'ikuzimuzantaye hagati,
Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

7Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,
Natakiye Imana yanjye,
Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,
Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.

8Maze isi iratigita ihindaumushyitsi,
Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega,
Zitigiswa n'uburakari bwayo.

9Umwotsiucumba mu mazuru yayo,
Umurirouva mu kanwa kayouratwika,
Havamo n'amakara yaka.

10Imanura ijuru iramanuka,
Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

11Igurukaihetswe na kerubi,
Igurukishwa vuba n'amababa y'umuyaga.

12Umwijima iwugiraubwihisho kuba ihema ryayo riyigose,
Umwijima w'ibiremeshwa amazi,
Ibicu bikomeye byo mu ijuru.

13Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butumaibicu byayo bikomeye bigenda,
Hakagwauruburan'amakara yaka.

14Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,
Usumbabyose avuga ijwi rye,
Hagwauruburan'amakara yaka.

15Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye,
Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.

16Mazeubutakabwo hasi y'amazi buraboneka,
Imfatiro z'isi ziratwikururwa,
Ku bwo guhanakwawe Uwiteka,
Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru yawe.

17Ari mu ijuru aramburaukubokoaramfata,
Ankura mu mazi y'isanzure.

18Ankizaumwanzi wanjyeukomeye,
N'abanyangaga kuko bandushaga amaboko.

19Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye,
Ariko Uwiteka ni we wambereyeubwishingikirizo.

20Abinkuramoanshyira ahantu hagari,
Yankirije kuko yanyishimiraga.

21Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye,
Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.

22Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka,
Kandi ntakoze icyaha cyo kurekaImana yanjye.

23Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,
Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.

24Kandi nabanaga na yo ntungana,
Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,
Ibikwiriye kutandura kw'amaboko yanjye mu maso ye.

26Ku munyambabaziuziyerekana nk'umunyambabazi,
Kuutunganyeuziyerekana nk'utunganye.

27Kuutanduyeuziyerekana nk'utanduye,
Ku kigoryiuziyerekana nk'ugoramye.

28Kukouzakiza abacishijwe bugufi,
Ariko amaso yibonauzayasubizahasi.

29Ni woweukongeza itabaza ryanjye,
Uwiteka Imana yanjye ni weumurikiraumwijima wanjye.

30Kuko ari wowe umpa guteraumutwe w'ababisha,
Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'igihome.

31Inzira y'Imana itungana rwose,
Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe,
Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.

32Ni nde Mana itari Uwiteka?
Ni nde Gitare kitari Imana yacu?

33Ni yo Mana inkenyeje imbaraga,
Igatunganya inzira yanjye.

34Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk'iby'imparakazi,
Impagarika ku misozi yanjye.

35Yigisha amaboko yanjye kurasana,
Bituma amaboko yanjye aforaumuhetow'umuringa.

36Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe,
Ukubokokwawe kw'iburyo kurandamira,
Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.

37Intambwe zanjye wazaguriyeinzira,
Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

38Nirukanye ababisha banjye mbageraho,
Sinagaruka batarimbutse.

39Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka,
Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye.

40Kuko wankenyereje imbaraga kurwana,
Abampagurukiyebakantera warabangomoreye.

41Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,
Kugirango ndimbure abanyanga.

42Baratakambye ntihagiraubakiza,
Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,

43Maze mbasya nk'umukunguguutumurwa n'umuyaga,
Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira.

44Wankijije imirwano y'abantu,
Wangizeumutware w'amahanga,
Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.

45Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka,
Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.

46Abanyamahanga babaye imihonge,
Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.

47Uwiteka ahoraho,
Igitare cyanjye gihimbazwe,
Imana y'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48Ni yo Mana impōrera,
Ikangomorera amahanga nkayatwara.

49Inkiza ababisha banjye,
Ni kokounshyira hejuru y'abampagurukira,
Unkizaumunyarugomo.

50Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga,
Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

51Ahaumwami yimitse agakiza gakomeye,
Agirira imbabazi uwo yasize,
Ni Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>