1Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?
N'amoko yatekerereje iki iby'ubusa?
2Abami bo mu isi biteguye kurwana,
Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n'Uwo yasīze
3Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje,
Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”
4Ihora yicaye mu ijuru izabaseka,
Umwami Imana izabakoba.
5Maze izababwiranaumujinya,
Ibatinyishisheuburakari bwayo bwinshi
6Iti “Ni jye wimikiyeumwami wanjye,
Kuri Siyoniumusoziwanjye wera.”
7Ndavuga rya tegeko,
Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye.
8Nsaba nzaguha amahanga ngo abeumwandu wawe,
N'abo ku mpera y'isi ngoubatware.
9Uzabavunaguza inkoni y'icyuma,
Uzabamenagura nk'ikibumbano.”
10Noneho mwa bami mwe, mugireubwenge,
Mwa bacamanza mwe z'abo mu isi, mwemere kwiga.
11Mukorere Uwiteka mutinya,
Munezerwe muhinde imishyitsi.
12Musomeurya Mwana,
kugirango atarakara mukarimbukiramu nzira,
Kukoumujinya weukongezwa vuba.
Hahirwa abamuhungiraho bose.