Zab 21:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uwitekaumwami azishimira imbaraga zawe,
Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!

3Wamuhayeicyoumutimaweushaka,
Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye.
Sela.

4Kukoumusanganije imigisha y'ibyiza,
Wamwambitse ikamba ry'izahabu nziza.

5Yagusabyeubugingourabumuha,
Umuha kuramaiteka ryose.

6Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw'agakiza kawe,
Icyubahiro no gukomeraubimushyizeho.

7Umugizeicyitegererezo cy'ihirwe iteka ryose,
Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe.

8Kukoumwami yiringira Uwiteka,
Ku bw'imbabazi z'Usumba byose ntazanyeganyezwa.

9Ukubokokwawe kuzashyikira ababisha bawe bose,
Ukubokokwawe kw'iburyo kuzashyikira abakwanga bose.

10Uzabahindura nk'ikōme ryaka mu gihe cy'umujinya wawe,
Uwiteka azabamirishaumujinya we,
Umurirouzarabya.

11Naweuzatsemba imbuto zabo mu isi,
Urubyaro rwabouzarutsemba mu bana b'abantu.

12Kuko bagambiriye kukugirira nabi,
Bagiye inama batabasha gusohoza.

13Uzatuma baguha ibitugu,
Uzatamika imyambi mu ruge rw'umuhetowawe mu maso yabo.

14Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe,
Uko ni ko tuzaririmba dushimaubutware bwawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>