Zab 23:1-6 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,

2Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi,
Anjyana iruhande rw'amazi adasuma.

3Asubizaintege mu bugingo bwanjye,
Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye.

4Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu,
Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,
Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

5Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye,
Unsīze amavuta mu mutwe,
Igikombe cyanjye kirasesekara.

6Niukurikugirirwa neza n'imbabazi,
bizanyomaho iminsi yose nkiriho,
Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>