1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ndagutakira,
Gitare cyanjye ntiwice amatwi,
Kuko wanyihorera,
Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.
2Tyarizaugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,
Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.
3Ntunkururirehamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi,
Bavuganaiby'amahoro na bagenzi babo,
Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.
4Ubahe ibikwiriye imirimo yabo,
Ibikwiriye gukiranirwa kwabo.
Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze,
Ubīture ibibakwiriye.
5Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka,
Cyangwa ku byo intoki ze zikora,
Azabasenya ntazabubaka.
6Uwiteka ahimbazwe,
Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
7Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira,
Umutimawanjye ujyaumwiringira ngatabarwa.
Ni cyo gitumaumutimawanjye wishima cyane,
Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
8Uwiteka ni imbaraga z'abantu be,
Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.
9Kizaubwoko bwawe uheumwandu waweumugisha,
Kandiubaragire ujyeubaramira iteka ryose.