Zab 3:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomuumwana we.

2Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!
Abangomeye ni benshi.

3Benshi baramvuga bati
“Nta gakiza afite ku Mana.”
Sela.

4Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,
Uri icyubahiro cyanjye, ni woweushyira hejuruumutwe wanjye.

5Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
Na we akansubizaari ku musoziwe wera.
Sela.

6Nararyamaga ngasinzira,
Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.

7Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,
Bangoteye impande zose kugirango bantere.

8Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,
Kuko wakubiseabanzi banjye bose ku gisendabageni,
Waciye amenyo y'abanyabyaha.

9Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,
Umugishautanga ube ku bantu bawe.
Sela.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>