Zab 30:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,
Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.

3Uwiteka Mana yanjye,
Naragutakiyeurankiza.

4Uwiteka wazamuyeubugingo bwanjyeubukuraikuzimu,
Wankijijeurupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.

5Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe,
Mushime izina rye ryera.

6Kukouburakari bwe ari ubw'akanya gato,
Arikourukundo rwe ruzanaubugingo.
Ahari kurirakwarariraumuntu nijoro,
Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

7Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti
“Ntabwo nzanyeganyezwa.”

8Uwiteka ku bw'urukundo rwawe,
wariukomejeumusoziwanjye,
Wampishe mu maso hawe mpagarikaumutima.

9Uwiteka naragutakiye,
Kandi ninginze Uwiteka

10Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?
Mbeseumukunguguuzaguhimbaza?
Uzāturaumuravawawe?

11Uwiteka nyumvaumbabarire,
Uwiteka mberaumutabazi.”

12Uhinduyeumuborogo wanjye imbyino,
Unkenyuruyeibigunirabyanjye,unkenyeza ibyishimo,

13Kugirangoubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka.
Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>