1Mwa bakiranutsi mwe,
Mwishimire Uwiteka,
Gushima gukwiriye abatunganye.
2Mushimishe Uwiteka inanga,
Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.
3Mumuririmbire indirimbo nshya,
Mucurangishe inangaubwenge,
Muyivugishe ijwi rirenga.
4Kuko ijambo ry'Uwiteka ritunganye,
Imirimo ye yose ayikoranaumurava.
5Akunda gukiranuka n'imanza zitabera,
Isi yuzuyeimbabazi z'Uwiteka.
6Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru,
Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.
7Ateranya amazi yo mu nyanja nk'ikirundo,
Ashyingura imuhengeri mu bubiko.
8Isi yose yubaheUwiteka,
Abari mu isi bose bamutinye.
9Kuko yavuze bikaba,
Yategetse bigakomera.
10Uwiteka ahinduraubusaimigambi y'amahanga,
Akurahoibyo amoko yibwira.
11Imigambi y'Uwiteka ikomera iteka ryose,
Ibyo yibwira mu mutimawe bihoraho ibihe byose.
12Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo,
Ubwoko yitoranirije kubaumwandu we.
13Uwiteka arebera mu ijuru,
Areba abana b'abantu bose.
14Ari mu buturobwe,
Areba ababa mu isi bose.
15Ni weubumba imitima yabo bose,
Akitegereza imirimo yabo yose.
16Nta mwamiukizwa n'uko ingabo ze ari nyinshi,
Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi.
17Ifarashi nta mumaroigira wo gukiza,
Ntizakirishaumuntu imbaraga zayo nyinshi.
18Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha,
Riri ku bategereza imbabazi ze,
19Ngo akizeubugingo bwabourupfu,
Abarinde mu nzara badapfa.
20Imitima yacu itegereza Uwiteka,
Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira.
21Imitima yacu izamwishimira,
Kuko twiringiye izina rye ryera.
22Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe
Nk'uko tugutegereza.