1Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukanaakagenda.
2Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,
Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.
3Uwiteka ni weumutimawanjyeuzirata,
Abanyamubabaro babyumve bishime.
4Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,
Dushyirane hejuru izina rye.
5Nashatse Uwiteka aransubiza,
Ankizaubwoba nari mfite bwose.
6Bamurebyeho bavirwa n'umucyo,
Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.
7Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva,
Amukizaamakuba n'ibyago bye byose.
8Marayika w'Uwiteka abambisha amahema yo kugotaabamwubaha,
Akabakiza.
9Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza,
Hahirwaumuhungiraho.
10MwubaheUwiteka mwa bera be mwe,
Kuko abamwubahabatagira icyo bakena.
11Imigunzu y'intare ibasha gukenano gusonza,
Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.
12Bana bato nimuze munyumve,
Ndabigisha kūbaha Uwiteka.
13Ni ndeushakaubugingo,
Agakunda kuramakugirango azabone ibyiza?
14Ujyeubuzaururimirwawe rutavuga ikibi,
N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya.
15Va mu byaha ujyeukoraibyiza,
Ujyeushaka amahorouyakurikire,
Kugirangouyashyikire.
16Amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,
N'amatwi ye ari ku gutakakwabo.
17Igitsure cy'Uwiteka kiri ku bakora ibyaha,
Kugirango amareho kwibukwa kwabo mu isi.
18Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,
Abakiza amakuba n'ibyago byabo byose.
19Uwiteka aba hafi y'abafite imitima imenetse.
Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.
20Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi,
Ariko Uwiteka amukizamuri byose.
21Arinda amagufwa ye yose,
Nta na rimwe rivunika.
22Ibyaha bizicishaumunyabyaha,
Abangaumukiranutsi bazacirwaho iteka.
23Uwiteka acunguraubugingo bw'abagaragu be,
Nta wo mu bamuhungirahouzacirwaho iteka.