1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka buranan'abamburanya,
Rwana n'abandwanya.
2Enda ingabo nto n'inini,
Uhagurukirekuntabara.
3Kandiushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,
Ubwireumutimawanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
4Abashakaubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro
Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma,
Baterwe ipfunwe.
5Babe nk'umuramautumurwa n'umuyaga
Kandi marayika w'Uwiteka abirukane.
6Inzira yabo ibeumwijima n'ubunyereri,
Kandi marayika w'Uwiteka abagenze.
7Kuko bantegeye ikigoyi ku bushyabadafite impamvu,
Kandi badafite impamvu batezeubugingo bwanjyeubushya.
8Kurimbuka kumutungure,
Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe,
Akigwemo arimbuke.
9Ni bwoumutimawanjyeuzishimira Uwiteka,
Uzishimira agakiza ke.
10Amagufwa yanjye yose azavuga ati
“Uwiteka ni ndeuhwanye nawe?
Kukoukizaumunyamubabaroumurusha amaboko,
Ukizaumunyamubabaro n'umukeneubanyaga.”
11Abagabo b'ibinyoma barahaguruka,
Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.
12Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,
Bikampindura nk'impfusha.
13Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,
Nkababarishaubugingo bwanjye kwiyirizaubusa,
Ngasenga ncuritseumutwe mu gituza.
14Nkamera nk'aho ari incuti yanjye,
cyangwa mwene dataurwaye,
Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk'uborogera nyina.
15Ariko ncumbagiye barishima baraterana,
Abatagiraumumarobanteraniraho sinabimenya,
Baranshishimura ntibarorera.
16Bampekenyera amenyo nk'uko abakobanyi bakora,
Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.
17Mwami,uzageza he kundebēra gusa?
Kizaubugingo bwanjye kurimbura kwabo,
Icyo mfite rukumbi gikize intare.
18Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,
Nzaguhimbariza mu bantu benshi.
19Abanyangira impamvu z'ibinyoma be kunyishima hejuru,
Abanyangiraubusabe kunyiciranira amaso.
20Kuko batavuga iby'amahoro,
Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.
21Banyasamiye cyane,
Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”
22Uwiteka, warabibonye ntuceceke,
Mwami ntumbe kure.
23Ivuruguteukangukirekunciraurubanza,
Urubanza rw'ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.
24Uwiteka Mana yanjye,
Uncireurubanza rukwiriye gukiranuka kwawe,
Be kunyishima hejuru.
25Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.”
Be kuvugabati “Tumumirebunguri.”
26Abishimira ibyago byanjye bakorwe n'isoni bamwarane,
Abanyirata hejuru bambikwe isoni n'igisuzuguriro.
27Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,
Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,
Wishimire amahoro y'umugaragu we.
28Kandiururimirwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,
Ruzavuga ishimwe ryaweumunsi wire.