1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi,umugaragu w'Uwiteka.
2Ubugomebw'umunyabyaha bubwirizaumutimawe,
Nta gutinya Imana kuri mu maso ye.
3Kuko yiyogeza ubwe,
Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.
4Amagambo yo mu kanwa ke niugukiranirwa n'uburiganya,
Yarorereye kugiraubwenge no gukoraibyiza.
5Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriribwe,
Yishyira mu nzira itari nziza,
Ntiyanga ibyaha.
6Uwiteka,urugerorw'imbabazi zawe rugeramu ijuru,
Urw'umuravawawe rugerano mu bicu.
7Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana,
Amateka yawe ni nk'imuhengeri,
Uwiteka ni woweukizaabantu n'amatungo.
8Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi!
Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe.
9Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe,
Kandiuzabuhiraku ruzi rw'ibyishimo byawe.
10Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo,
Mu mucyo wawe ni ho tuzaboneraumucyo.
11Ujyeukomeza kugirira imbabazi abakuzi,
No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe.
12Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho,
Ukubokokw'abanyabyaha kwe kunyimura.
13Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye,
Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka.