Zab 37:1-40 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi ya Dawidi.
Ntuhagarikweumutiman'abakora ibyaha,
Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.

2Kuko bazacibwa vuba nk'ubwatsi,
Bazuma nk'igisambu kibisi.

3Wiringire Uwitekaukoreibyiza,
Guma mu gihuguukurikizeumurava.

4Kandi wishimire Uwiteka,
Na we azaguha ibyoumutimawaweusaba.

5Ikoreze Uwitekaurugendo rwawe rwose,
Abe ari we wiringira na we azabisohoza.

6Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk'umucyo,
N'ukurik'urubanza rwawe nk'amanywa y'ihangu.

7TurizaUwitekaumutegereze wihanganye,
Ntuhagarikweumutiman'ubonaibyiza mu rugendo rwe,
N'umuntuusohoza inama mbi.

8Rekaumujinya, va mu burakari,
Ntuhagarikeumutimakuko icyo kizana gukoraibyaha gusa.

9Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,
Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.

10Kuko hazabaho igihe gito,umunyabyaha ntabeho,
Ni kokouzitegereza aheumubure.

11Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,
Bazishimira amahoro menshi.

12Umunyabyaha ajya inama zo kugiriraumukiranutsi nabi,
Kandi amuhekenyera amenyo.

13Umwami Imana izamuseka,
Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora.

14Abanyabyaha bakuriyeinkota bafora imiheto,
Kugirango batsindeumunyamubabaro n'umukene,
Bice abagenda batunganye.

15Inkota yabo ni bo izacumitaimitima,
Imiheto yabo izavunika.

16Ibikeumukiranutsi afite,
Birutaubutunzi bwinshi bw'abanyabyaha benshi.

17Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika,
Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.

18Uwiteka azi iminsi y'abatunganye,
Umwandu wabouzahoraho iteka.

19Ntibazakorwa n'isoni mu gihe cy'ibyago,
Mu minsi y'inzara bazahazwa.

20Ariko abanyabyaha bazarimbuka,
Kandi abanzi b'Uwiteka bazashira nk'ubwiza bw'urwuri,
Bazarimbuka, bazarimbukiramu mwotsi.

21Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,
Arikoumukiranutsi agiraubuntu agatanga.

22Kuko abahabwaumugisha n'Uwiteka bazaragwa igihugu,
Abavunwa na we bazarimburwa.

23Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka,
Akishimira inzira ye,

24Naho yagwa ntazarambarara,
Kuko Uwiteka amuramijeukubokokwe.

25Nariumusorenone ndashaje,
Ariko sinari nabonaumukiranutsi aretswe,
Cyangwaurubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.

26Agiraubuntuumunsiukira, akagurizaabandi,
Urubyaro rwe rukabonaumugisha.

27Va mu byaha ujyeukoraibyiza,
Uzaba gakondo iteka.

28Uwiteka akunda imanza zitabera,
Ntareka abakunzi be,
Barindwa iteka ryose.
Arikourubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa.

29Abakiranutsi bazaragwa igihugu,
Bakibemo iteka.

30Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge,
N'ururimirwe ruvugaibyo gukiranuka.

31Amategeko y'Imana ye ari mu mutimawe,
Nta ntambwe ze zizanyerera.

32Umunyabyaha agenzuraumukiranutsi,
Agashaka kumwica.

33Uwiteka ntazamurekera mu kubokokwe,
Kandi ntazamutsindisha mu manza.

34Ujyeutegereza Uwitekaukomeze mu nzira ye,
Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,
Abanyabyaha bazarimburwaureba.

35Nabonyeumunyabyaha afiteubutware bukomeye,
Agāye nk'igiti kibisi cyishimiyeubutaka.

36Maze barahanyuze basanga adahari,
Kandi naramushatse ntiyaboneka.

37Witegerezeuboneye rwose,urebeutunganye,
Kukoumunyamahoro azagiraurubyaro.

38Abacumurabo bazarimburirwa hamwe,
Urubyaro rw'umunyabyaha ruzarimburwa.

39Ariko agakiza k'abakiranutsi gaturukaku Uwiteka,
Ni we gihome kibakingira mu gihe cy'amakuba.

40Kandi Uwiteka arabatabara akabārura,
Abārura mu banyabyaha akabakiza,
Kuko bamuhungiyeho.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>