Zab 38:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kubaurwibutso.

2Uwiteka ntumpanisheumujinya wawe,
Kandi ntumpanisheuburakari bwawe bwotsa.

3Kuko imyambi yawe impamye,
Ukubokokwawe kukanshikamira.

4Nta hazima mu mubiriwanjye ku bw'umujinya wawe,
Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw'ibyaha byanjye.

5Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye,
Bihwanye n'umutwarouremereyeunanira.

6Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze,
Ku bw'ubupfu bwanjye.

7Ndahetamye nunamye cyane,
Ngenda nambaye ibyo kwiraburaumunsiukira.

8Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuyeumuriro,
Kandi nta hazima mu mubiriwanjye.

9Ndahondobereye ndavunaguritse,
Nanihishijwe no guhagarikaumutima.

10Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe,
Kunihakwanjye ntuguhishwa.

11Umutimaurankubita,
Intege zanjye zirashira,
Amaso yanjye na youbwayo afite ibihuzenge.

12Abakunzi banjye n'incuti zanjye,
bampaye akato ku bw'icyago cyanjye,
Bene wacu bampagaze kure.

13Kandi abashaka kunyica bantega imitego,
Abanshakira ibyago bavuga iby'ubwicanyi,
Bagatekerezauburiganyaumunsiukira.

14Ariko jyeweho meze nk'igipfamatwi sinumva,
Meze nk'ikiragi kitabumburaumunwa.

15Niukurimeze nk'umuntuutumva,
Udafite mu kanwa ibyo asubizaundi.

16Kuko Uwiteka ari wowe niringiye,
Mwami Imana yanjye ni woweuzansubiza.

17Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru,
Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”

18Kuko ndi bugufibwo gucumbagira,
Kandiumubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.

19Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye,
Nzagira agahinda k'ibyaha byanjye.

20Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi,
Kandi ni abanyamaboko,
Abanyangira impamvu z'ibinyoma baragwiriye.

21Abitura inabi ababagiriye neza,
Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza.

22Uwiteka ntundeke,
Mana yanjye ntumbe kure.

23Mwami gakiza kanjye,
Tebukauntabare.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>