1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,
unsubizeuko ngutakiye.
Warambohoye ubwo nari mfiteumubabaro,
Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.
3Bana b'abantu,
Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro?
Muzageza he gukunda ibitagiraumumarono gukurikiza ibinyoma?
Sela.
4Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriyeumukunzi we,
Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
5Mugireimpuhwe zo gukoraicyaha,
Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.
Sela.
6Mutambe ibitambo mukiranutse,
Kandi mwiringire Uwiteka.
7Hariho benshi babaza bati
“Ni ndeuzatwereka ibitunezeza?
Uwitekautuvushirizeumucyo wo mu maso hawe.”
8Ushyire ibyishimo mu mutimawanjye,
Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.
9Nzajya ndyama nsinzire niziguye,
Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.