1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Nategereje Uwiteka nihanganye,
Antegeraugutwi yumva gutakakwanjye.
3Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by'isayo,
Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,
Akomeza intambwe zanjye.
4Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye,
Ni yo shimwe ry'Imana yacu,
Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.
5Hahirwauwiringira Uwiteka,
Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.
6Uwiteka Mana yanjye,
Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,
Kandi ibyoutekereza kutugirira na byo ni byinshi,
Ntiharihouwagereranywa nawe.
Nashaka kubyātura no kubirondora,
Byarutaubwinshi ibyo nshoboye kubara.
7Ibitambo n'amaturo y'ifu ntubyishimira,
Amatwi yanjyeurayazibuye,
Ibitambo byokeje n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse.
8Mperako ndavuga nti “Dore ndaje,
Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye.
9Mana yanjye nishimira gukoraibyoukunda,
Ni koko amategeko yawe ari mu mutimawanjye.”
10Namamazaubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi,
Sinzabumba akanwa kanjye,
Uwitekaurabizi.
11Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutimawanjye,
Mvugaumuravawawe n'agakiza kawe.
Imbabazi zawe n'ukurikwawe simbihisha iteraniro ryinshi.
12Uwiteka, nawe ntunyime kugiraneza kwawe,
Imbabazi zawe n'ukurikwawe bijye bindinda iteka.
13Kuko ibyago bitabarika bingose,
Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba.
Birutaumusatsi wo ku mutwe wanjyeubwinshi,
Bitumaumutimawanjyeumvamo.
14Uwiteka emera kunkiza,
Uwiteka tebukauntabare.
15Abashakiraubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n'isoni bamwarane,
Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.
16Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,
Barekwe ku bw'isoni zabo.
17Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,
Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati
“Uwiteka ahimbazwe.”
18Icyakora jyeweho ndiumunyamubabaro n'umukene,
Ariko Uwiteka anyitaho.
Ni wowe mutabazi wanjye n'umukizawanjye,
Mana yanjye ntutinde.