1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi Ni iya Dawidi.
2Hahirwauwitaku bakene,
Uwiteka azamukizaku munsi w'ibyago.
3Uwiteka azamurinda amukize,
kandi azahirwa ari mu isi,
Kandi ntumuheabanzi be kumugirira uko bashaka.
4Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri,
Ni woweumubyukirizaubuririiyo arwaye.
5Naravuze nti “Uwitekaumbabarire,
Ukizeubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”
6Abanzi banjye banyifurizanabi bati
“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”
7Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga,
Umutimaweukiyuzurizainama mbi,
Agasohoka akabivuga.
8Abanyanga bose bamvugiramu byongorerano,
Bangira inama zo kungirira nabi.
9Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata,
Noneho ubwo aryamye ntazabyukaukundi.”
10Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga,
Ni yo imbanguriyeumugeri.
11Ariko wowe ho Uwitekaumbabarireumbyutse,
Kugirango mbiture.
12Iki ni cyo kimenyesha yukounyishimira,
Ni ukoumwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.
13Kandi jyewehounkomereza gukiranuka kwanjye,
Kandiunshyira imbere yawe iteka ryose.
14Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,
Uhereye kera koseukageza iteka ryose.
Amen kandi Amen.