1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijweubwenge.
2Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,
Ni koumutimawanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
3Umutimawanjyeugirira Imana inyota, Imana ihoraho,
Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana?
4Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,
Kandi bahora bambazaumunsiukirabati
“Imana yawe iri hehe?”
5Ibi ndabyibuka ngahindukaumutima,
Ubwo najyanaga n'abantu benshi,
Nkabajyana mu nzu y'Imana,
Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,
Turi iteraniro riziririzaumunsi mukuru.
6Mutimawanjye ni iki gitumye wiheba?
Ni iki gitumyeumpagararamo?
Ujyeutegereza Imana,
Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.
7Mana yanjye,umutimawanjyeurihebye,
Ni cyo gituma nkwibukiramu gihugu cya Yorodani,
No ku misozi ya Herumoni, no ku musoziwa Mizari.
8Imyuzureihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe,
Ibigogo byawe n'umurabawawe byose birandengeye.
9Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa,
Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye,
Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye.
10Nzabaza Imana igitare cyanjye nti
“Ni iki gitumyeunyibagirwa?
Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?”
11Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye,
Iyo banshinyagurirabakirizaumunsi bambaza bati
“Imana yawe iri hehe?”
12Mutimawanjye ni iki gitumye wiheba?
Ni iki gitumyeumpagararamo?
Ujyeutegereza Imana kuko nzongera kuyishima,
Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.