1Manauncireurubanza,
Umburanire n'ishyanga ritagira imbabazi,
Unkizeumuriganya n'ikigoryi.
2Kuko uri Imana y'igihome kinkingira,
Ni iki cyatumye unta kure?
Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?
3Nuko oherezaumucyo wawe n'umuravawawe binyobore,
Binjyane ku musoziwawe wera,
No mu mahema yawe.
4Maze nzajya ku gicaniro cy'Imana,
Ku Mana ni yo munezero wanjye n'ibyishimo byanjye,
Nguhimbarishe inanga Mana,
Ni wowe Mana yanjye.
5Mutimawanjye ni iki gitumye wiheba?
Ni iki gitumyeumpagararamo?
Ujyeutegereza Imana kuko nzongera kuyishima,
Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.