Zab 47:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2Mwa mahanga yose mwe, nimukomemu mashyi,
Muvugirize Imana impundu z'abanesheje.

3Kuko Uwiteka Usumbabyose ateyeubwoba,
Ari Umwamiukomeyeutegeka isi yose.

4Atugomōrera amoko tukayatwara,
Ashyira amahanga munsi y'ibirenge byacu.

5Adutoranirizaumwandu wacu,
Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.
Sela.

6Imana izamukanye impundu,
Uwiteka azamukanye ijwi ry'impanda.

7Muririmbire Imana ishimwe,
Muririmbe ishimwe,
Muririmbire Umwami wacu ishimwe,
Muririmbe ishimwe.

8Kuko Imana ari Umwami w'isi yose,
Muririmbishe ishimwe ryayo,
Indirimbo ihimbishijweubwenge.

9Imana itegeka amahanga,
Imana yicaye ku ntebe yayo yera.

10Abakomeye bo mu mahanga,
Bateraniye guhinduka abantu b'Imana ya Aburahamu.
Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz'Imana,
Ishyizwe hejuru cyane.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>