1Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra.
2Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,
Mu rurembo rw'Imana yacu ku musoziwayo wera.
3Umusoziwa Siyoni uri ikasikazi,
Uburebure bwawo ni wo byishimo by'isi yose,
Ni wo rurembo rw'Umwamiukomeye.
4Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,
Ko ari igihome kirekire gikingira abantu.
5Dore abami barateranye,
Barunyuriraho hamwe,
6Bararurebabaratangara,
Baratinya bahunga vuba.
7Guhinda imishyitsi kubafatirayo,
No kuribwa nk'ibise by'umugoreuri ku nda.
8Umuyagauturutse aho izuba rirasira,
Uwumenesha inkuge z'i Tarushishi.
9Nk'uko twumvise ni ko twabibonye,
Mu rurembo rw'Uwiteka Nyiringabo,
Mu rurembo rw'Imana yacu,
Imana izarukomeza iteka ryose.
Sela.
10Mana, twibukiyeimbabazi zawe,
Hagati mu rusengero rwawe.
11Mana, nk'uko izina ryawe riri,
Ni ko ishimwe ryawe ririukageza ku mpera y'isi,
Ukubokokwawe kw'iburyo kuzuyegukiranuka.
12Umusoziwa Siyoniunezerwe,
Abakobwa ba Yuda bishimishwe n'imanza zawe zitabera.
13MuzengurukeSiyoni muwugote,
Mubareibihome byawo.
14Mwitegereze cyane inkike zawo,
Mutekereze inyumba zaho,
Kugirango muzabitekerereze ab'igihe kizaza.
15Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,
Ni yo izatuyobora kugezaku rupfu.