Zab 49:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Zaburi iyi yahimbiweumutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:
Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutegeamatwi.

3Aboroheje n'abakomeye,
Abatunzi hamwe n'abakene.

4Akanwa kanjye kagiye kuvugaubwenge,
Umutimawanjyeugiyekwibwira ibyo kumenya.

5Ndategeraumuganiugutwi kwanjye,
Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije.

6Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y'ibyago n'amakuba,
Gukiranirwa kw'abashaka kungusha kungose?

7Biringiraubutunzi bwabo,
Bakirata ibintu byabo byinshi.

8Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato,
Cyangwa guha Imana incungu ye.

9Kugirango arame iteka atabona rwa rwobo,
Kuko incungu y'ubugingo bwabo ari iy'igiciro cyinshi,
Ikwiriye kurekwa iteka.

11Kuko abona ko abanyabwenge bapfa,
Umupfapfa n'umezenk'inka bakarimbukana,
Bagasigira abandiubutunzi bwabo.

12Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumahoiteka ryose,
N'ubuturobwabo ko buzagumahoibihe byose,
Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.

13Arikoumuntu ntahorana icyubahiro,
Ahwanye n'inyamaswa zipfa.

14Iyo nzira yabo ni iy'ubupfu,
Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo.
Sela.

15Bashorererwa kujya ikuzimunk'umukumbi w'intama,
Urupfu ruzabaragira.
Abatunganye bazabatwara mu gitondo,
Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimungo butsembwe,
Butagira aho kuba.

16Ariko Imana izacunguraubugingo bwanjye,
Ibukuremu kubokokw'ikuzimu,
Kuko izanyakira.
Sela.

17Ntubitinyeumuntu natunga,
Icyubahiro cy'inzu ye kikagwira,

18Kuko napfa atazagira icyo ajyana,
Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.

19Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe,
Kandi nubwo abantu bagushima witungishije,

20Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza,
Batazarebaumucyoukundi.

21Umuntuufiteicyubahiro ntagire n'ubwenge,
Ahwanye n'inyamaswa zipfa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>